Find Us On 

 

Courts's e-mails address.

 

SC Column: Every Sunday on Radio Isango Star from 18:00-18:15

Feedback

 

Events Calendar

 
January - 2017
S M T W T F S
01 02 03 04 05 06 07
08 09 10 11 12 13 14
15 16 17 18 19 21
22 23 24 25 26 27 28
29 30 31  

Prof. Dr Ngagi Munyamfura Alphonse

NGAGI MUNYAMFURA Alphonse yavutse ku wa 1 Kanama 1960. Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko y’Ubucuruzi yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Luvaniyumu mu Bubiligi mu mwaka wa 2003.

Yakoze imirimo inyuranye harimo iyo kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Perezida w’Inama z’Ubutegetsi cyangwa umwe mu bagize Inama z’Ubutegetsi mu bigo binyuranye birimo RTUC, STES-Rwanda, ADECOR, ILPD, ADRA, INILAK, AUCA, ECD n’ahandi. Yakoze ubushakashatsi bunyuranye mu bigo bitandukanye harimo Kaminuza y’u Rwanda, Urukiko rw’Ikirenga, Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (UE), Minisiteri y’Ubutabera, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Sena y’u Rwanda n’ahandi. Yabaye kandi umwe mu bagize Inama Nkuru y’Ubucamanza n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha, aba umukozi wa Leta muri MINIREISO (Minisiteri yo Gucyura Impunzi no Gusubiza Abantu mu Byabo / Ministère de la Réintégration et l’Insertion Sociale) n’umwarimu mu mashuri yisumbuye.

Yatangaje inyandiko zinyuranye harimo ivuga ku Mategeko y’u Rwanda n’ibigo by’ubucuruzi (1997), Imiterere y’irengerwa ry’abaguzi mu Rwanda (2000), Kurengera inyungu z’abaguzi mu bwisanzure bw’ubukungu mu mategeko y’u Rwanda (2005), Ubwishyu ku mpanuka zo mu muhanda (2005) n’izindi.

Yagiye mu mahugurwa n’inama ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga harimo: Amategeko mpuzamahanga mu kurengera abantu (Ivory Cost, 1996), Ubwigenge bw’ubucamanza (Kenya, 2006), Kongerera ubushobozi inzego z’ubucamanza (Montréal, 2006) n’andi.

Latest News 

 
30.12.2016
Stop Story: The Chief Justice opened the first quarter meeting of court presidents

Stop Story: Kigali - 30 December 2016, the Chief Justice of Rwanda, Prof. Sam RUGEGE opened the first quarter meeting of the presisents of courts.Read more



20.12.2016
The Chief Justice officially opened the colloquium on judicial precedent

Kigali, 19 December 2016 in Lemigo Hotel, the Chief Justice of Rwanda, Prof. Sam RUGEGE, officially opened a three-day colloquium on judicial precedent. The colloquium is presided over by Lord Toulson and Prof. Nick Johnson....Read more