Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin NTEZILYAYO

 

Dr. Faustin NTEZILYAYO, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga

 

Afite Impamyabumenyi zinyuranye harimo iy’Ikirenga mu Mategeko (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Anvers mu Bubiligi, Impamyabumenyi Ihanitse (Masters’) muri Politiki y’Ubucuruzi Mpuzamahanga (International Trade Poliy, Carleton University – Canada) n’Impamyabumenyi mu Mategeko yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 1986.

Yize ikiciro cya mbere (tronc commun) cy’amashuri yisumbuye muri “Saint Joseph” i Kabgayi; ikiciro cya kabiri kitwaga “humanités” akiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Byimana (Ecole Secondaire de Byimana).

Imirimo yakoze yabaye Minisitiri w’Ubutabera, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Kigenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA). Yigishije kandi muri kaminuza zitandukanye haba mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kuva ku itariki ya 6 Ukuboza 2019 ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba n’umucamanza mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba. Mu yindi mirimo yakoze harimo no kuba umukemurampaka.