Juge NYIRINKWAYA Immaculée

Nyirinkwaya Immaculée yavutse mu mwaka wa 1958. Afite impamyabumenyi mbanzirizakirenga mu mategeko y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Paris II-Assas mu mwaka wa 1982. Afite kandi n’impamyabumenyi mbanzirizakirenga mu mategeko y’ubwishingizi.

Yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda no mu Bufaransa harimo kuba Umukozi mu biro bishinzwe ubucuruzi mu bwishingizi mu Muryango Mushya w’Ubwishingizi (Organisation Nouvelle d’Assurances), Umukozi muri serivisi y’amategeko mu Kigo cy’Indege cy’u Bufaransa (Comité d’Entreprise d’Air France), Umukozi muri Sosiyete y’Igihugu y’Ubwishingizi y’i Zurich mu Bufaransa, Umuyobozi w’Ibijyanye n’Imanza muri Sosiyete y’Igihugu y’Ubwishingizi mu Rwanda (SONARWA), umucamanza mu Rukiko Rusesa Imanza mbere y’uko aba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guhugura Abacamanza. Ni umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kuva mu mwaka wa 2002.