Hitiyaremye Alphonse yavutse ku wa 16 Gicurasi 1967. Mu mwaka wa 1995 yabonye impamyabumenyi mbanzirizakirenga (Masters’ Degree) mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Leta ya Kiev muri Ukraine.

Yakoze imirimo inyuranye irimo kuba ushinzwe imanza za Leta, Umunyamabanga Wihariye wa Minisitiri n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Uburenganzira bwa Muntu muri Minisiteri y’Ubutabera. Yabaye kandi Umushinjacyaha wa Repubulika, Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije. Kuva mu Kwakira 2013 ni umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.