Ubwanditsi bw’Urukiko rw'Ikirenga

 

RUKUNDAKUVUGA Jean Marie Olivier

Telefoni: +250 788 486 263

Imeli: olivier.rukundakuvuga@judiciary.gov.rw

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 47 y’Itegeko nᵒ 012/2018 ryo ku wa 04/04/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza, muri rusange, umwanditsi mukuru w’urukiko ni we uhuza ibikorwa byose by’ubwanditsi.

Zimwe mu nshingano z’umwanditsi mukuru w’urukiko ni izi zikurikira:

§  Gukora gahunda zijyanye n’ubwanditsi n’ishyirwa mu bikorwa ryazo

§  Kubika inyandiko z’urukiko

§  Gukurikirana ibikorwa by’ubwanditsi

§  Gukora raporo z’urukiko

Umwanditsi mukuru w’urukiko kandi ashinzwe imyitwarire y’abanditsi.

By’umwihariko, Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga cyangwa uw’Urukiko rw’Ubujurire ashobora na we kumvikanisha ababuranyi babyemera no gufata ibyemezo ku mafaranga y’ikurikiranarubanza. By’umwihariko Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga ashinzwe guhuza ibikorwa no gufata ingamba za ngombwa zerekeye imitunganyirizen’imikorere y’ubwanditsi bw’inkiko mu gihugu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ashobora guha umwanditsi mukuru ububasha bwo gushyira umukono ku nyandiko n’ibyemezo bimwe na bimwe birebana n’imicungire myiza y’ubwanditsi bw’inkiko.

Ingingo ya 49 yo ivuga ku nshingano z’abandi banditsi ari zo izi zikurikira:

1.Kwakira ibirego no kureba niba byujuje ibyangombwa kugira ngo byandikwe

2. Kwakira no gusubiza ibibazo by’abaturage

3. Guhamagaza ababuranyi no kubamenyesha ibyemezo by’inkiko

4. Gutanga izindi serivisi za ngombwa abaturage bakenera mu rukiko

5. Gusuzuma ko dosiye z’imanza zujuje ibyangombwa kugira ngo ziburanishwe

6. Gutegura umushinga w’inama ntegurarubanza, kuyiyobora no kumvikanisha ababuranyi iyo babyemera

7. Gukora raporo y’inama ntegurarubanza

8.Gufasha abacamanza gutegura imanza zahawe amatariki y’iburanisha

9.Gukora ubushakashatsi bw’amategeko bukenewe mu mushinga wa raporo y’urubanza rujyanwa mu iburanisha

10.Kwandika ibivugirwa mu iburanisha no gutegura umushinga w’urubanza ushyikirizwa inteko yaburanishije.