Gisagara: Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangije Umwaka w’Ubuhinzi 2027A
Ku wa 10 Ukwakira 2026, Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kibirizi na Ndora n’abandi bibumbiye muri Koperative KOABIDU, mu gikorwa cyo gutangiza. Umwaka w’Ubuhinzi 2027A muri aka Karere.
Mu ijambo rye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abahinzi guha agaciro ubuhinzi birinda ko umusaruro ubonetse wononekara, kandi muri iki gihe bagakoresha imbaraga n’umwete mu kugerageza gusiganwa n’igihe cyatakaye kubera imihindagurikire y’ikirere yabayeho.
Abo bahinzi kandi bibukijwe gukoresha inyongeramusaruro, kumva inama z’abashinzwe iby’ubuhinzi, kurwanya ibyonyi n’uburwayi mu bihingwa, gufata neza ibikorwa remezo n’ibikoresho byifashishwa mu kubungabunga ubuhinzi. Basabwe kandi kwita no ku matungo kuko ubworozi n’ubuhinzi bidasigana.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashoje ijambo rye asaba abahinzi bo mu Karere ka Gisagara kwita ku mutekano, birinda amakimbirane, ibyobyabwenge n’ibindi byashyira ubuzima bwabo mu kaga.