Gusoza Icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko
14.2.2025 - Musanze | Nyuma y’urugendo rwo kwamagana ruswa, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Alphonse HITIYAREMYE, yibukije ko impamvu Urwego rw’Ubucamanza rwashyizeho umwihariko mu kurwanya ruswa mu nkiko, ari uko inkiko zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.
Yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya ruswa rutazigera ruhagarara kuko ari icyasha ku bashinzwe gutanga ubutabera, aboneraho no gushishikariza abaturarwanda bose kutajenjeka mu gukumira no kurwanya ruswa n’abakomisiyoneri. Ibindi…
