Inama nyunguranabitekerezo | Ubuhuza & Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha
Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yayoboye inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru, Ubugenzacyaha, Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora n’Urugaga rw’Abavoka.
Iyo nama yibanze ku kurushaho gukangurira abagana inkiko muri rusange n’ababuranyi by’umwihariko kwitabira inzira z’ubuhuza (mediation) n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining).
Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije ko uburyo bwo gukemura amakimbirane bidaciye mu manza bifasha mu gutanga ubutabera bunoze kandi bubonewe igihe, bityo buri rwego rukaba rukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bigerweho.