Inama y'igihembwe y'abayobozi b'inkiko
Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yayoboye inama y’igihembwe y’abayobozi b’inkiko zose mu Rwanda, aho yibukije kandi asaba abitabiriye inama guca imanza mu buryo bushingiye ku mategeko, birinda ruswa, akarengane n’ikimenyane icyo ari cyo cyose mu rwego rwo gutanga ubutabera bwizerwa n’abagana inkiko bose.
Abitabiriye iyi nama bagejejweho raporo y’ibikorwa by’inkiko mu mezi ane ashize (kuva mu Gushyingo 2024 – Werurwe 2025) aho bagaragarijwe ahakiri intege nke mu micire y’imanza harimo gusubika iburanisha cyangwa isomwa ry’imanza ku mpamvu zitaremereye. Nyuma yo gushyikirizwa raporo habayeho kungurana ibitekerezo ku ngamba zafasha abacamanza n’abanditsi b’inkiko gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.
Iyi nama kandi yibanze ku ruhare rw’abayobozi b’inkiko mu migendekere myiza y’akazi, baharanira ku kwita no kumenya inshingano zabo no kuzisohoza neza nk’abayobozi, kunoza no gutegura neza amaburanisha, abacamanza bikirinda kuzana mu manza ibitari ngombwa kuko ibyinshi biba byaravugiwe mu nama ntegurarubanza ; ibi bindi bikaba ari ibyo gutinza amaburanisha bitari ngombwa.
Muri iyi nama kandi abakozi bose b’inkiko bibukijwe gutanga serivisi nziza ku bagana inkiko, baharanira ko abantu bishimira serivisi bahabwa n’uburyo bazihabwamo; basabwa kandi kugirana imibanire myiza n’izindi nzego muri rusange ndetse n’aho bahurira ku nshingano zo gutanga ubutabera by’umwihariko.
Ni ubwa mbere Inama y’igihembwe y’abayobozi b’inkiko yitabiriwe n’abo mu nkiko z’ibanze, iyaherukaga ikaba yarabaye mu Gushyingo 2014.
