Kwakira indahiro z'abacamanza

Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yakiriye indahiro ya Justice Bandora Jean Baptiste, Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi n’iya Justice Rusanganwa Eugène, Umucamanza muri urwo rukiko ukorera Karongi.

Nyuma yo kwakira indahiro zabo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije abarahiye ko kurahira atari umuhango ahubwo ari igihango bagiranye n’Igihugu muri rusange n’Ubucamanza by’umwihariko. Mu ijambo rye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye Justice Bandora kugarura isura n’ikizere Ifasi y’Urugereko rwa Rusizi rwahoranye afasha abagana urwo rukiko kubona ubutabera bifuza hubahirizwa amategeko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla yashoje ijambo rye asaba abarahiye gukurikirana no gutunganya neza neza imirimo y’inkiko z’ifasi bagiye gukoreramo kandi ibyo bigakorwa umunsi ku wundi.

Back