Kwibuka31 abari abakozi b’Ubucamanza n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

KGM – 8.5.2025  |  Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yayoboye igikorwa cyo Kwibuka31 abari abakozi b’Ubucamanza n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ayo yibukije ko iki ari igikorwa ngarukamwaka cyo guhura nk’Urwego rw’Ubutabera bakunamira abishwe bazize politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri byazanywe n’abakoloni n’abayoboye u Rwanda nyuma y’Ubwigenge bw’u Rwanda.

Mu ijambo rye yavuze ko ari ngombwa “guhora twibuka abacu bazize jenoside kugira ngo tubaheshe icyubahiro bambuwe, tuzirikane indangagaciro zababaranganga n’inzozi zabo ndetse tunarahirire Igihugu ko Jenoside itazongera kuba ukundi”.

Yashoje ashimira by’umwihariko Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; kugira ngo Abanyarwanda batazahirahira bakibagirwa aho bavuye nk’Igihugu, ari na ko hafatwa ingamba zo gusigasira no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Back