Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yakiriye indahiro z'abacamanza, abashakashatsi n'abanditsi b'inkiko
11.3.2025 – Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamazna, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yakiriye indahiro y’abacamanza 8, abashakashatsi mu by’amategeko 2, abanditsi bakuru 9 n’abanditsi b’inkiko 73.
Mu ijambo rye yababwiye ko indahiro bakoze ari igihango bagiranye n’Igihugu n’abagana inkiko, abasaba gukorana umurava n’umutimanama, ubwenge n’ubwigenge, bazirikana ko kubazwa inshingano ari ihame mu Rwanda.
Yabasabye kandi kwirinda amarangamutima mu gufata ibyemezo, kuba inyangamugayo aho bari hose no kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Read more… : https://tinyurl.com/yc76d98b
