Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yakoranye n'abakozi b'inkiko zo muri Kigali

10.1.2025 – Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yagiranye inama n’abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko zo mu Mujyi wa Kigali. Iyo nama yari igamije kwifurizanya Umwaka Mushya Muhire wa 2025 no kungurana ibitekerezo ku mikorere irushijeho kunoga mu Rwego rw’Ubucamanza ; buri wese agaharanira kurangiza neza inshingano ze anuzuzanya n’abandi kugira ngo hatagira icyuho kibaho haba mu bucamanza cyangwa mu zindi nzego za Leta kuko twese dutahiriza umugozi umwe wo kubaka u Rwanda.

Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla yibukije ko ibyemezo by’inkiko bigomba gushingira ku mategeko atari ku marangamutima ayo ari yo yose. Yasabye kandi buri wese mu bagize Urwego rw’Ubucamanza kwitwararika mu mikorere no mu myitwarire kugira ngo ubutabera bw’u Rwanda buzire icyasha haba mu Gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.

Yashoje avuga ko Urwego rw’Ubucamanza rurimo kwiga uburyo, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, harimo kwigwa uko imikorere n’imikoranire y’abakozi byakuzuzanya mu buryo burushijeho kunoga (smart administration).

Back