Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yatangije Icyumweru cy'Ubutabera

Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru (https://youtube.com/live/RGPRnIXjoJ8?si=sITAfAUXAwo5d37x) mu rwego rwo gutangiza Icyumweru by’Ubutabera giteganyijwe kuva ku itariki ya 8 – 19 Ukuboza 2025. Insangayamatsiko y’iki cyumweru iragira iti : "Ubuhuza mu manza, inkingi y’ubutabera bunoze, bwihuse kandi burangiza ikibazo".

Iki cyumweru cyateguwe ku bufatanye n’inzego ziri mu Runana rw’Ubutabera mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda bigira ingaruka ku mitangire y’ubutabera, kugira ngo abaturarwanda babone ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Kuri iyi nshuro haribandwa ku gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko; ni ukuvugwa hifashishijwe ubuhuza, ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’ubwumvukane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, bikazakorerwa mu gihugu hose.

Back