Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangije inama rusange y’abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire
Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin NTEZILYAYO, atangiza inama (Foto / CS)
Kigali, ku wa 4 Gicurasi 2021 – Gufata ingamba zo kuboneza imikorere hagamijwe ubutabera
bwihuse kandi bunoze. Iyi ni insanganyamatsiko y’inama rusange y’umunsi umwe y’abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire yabereye muri Gorilla Hotel i Nyarutarama, itangizwa na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
Dr. Faustin NTEZILYAYO.Dr. Faustin NTEZILYAYO yatangije inama ashimira abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire kuba barafashe umwanya wo kuganira ku migendekere myiza y’umurimo wabo wo guca imanza, akomeza agira ati : "Iyi nama ize kubafasha gufata ingamba zatuma imirimo irushaho gukorwa neza mu kuzuza inshingano z’urukiko".
Ubutabera nk’imwe mu nkingi za Gahunda ya Leta y’Imyaka 7 yo kwimakaza imiyobere myiza n’ubutabera, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagarutse ku ruhare rukomeye Urwego w’Ubucamanza rufite mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanabasabye abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire kumva neza ko umurimo bakora udahagararira ku guca imanza gusa, ko "ahubwo ari umurimo ugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’igihugu n’abaturage bacyo". Muri iyi nama haganiwe no kuri gahunda y’ibikorwa by’Urukiko rw’Ubujurire, ibigomba kuba bikubiye mu myanzuro y’ubushinjacyaha n’ibigomba kuba biri muri dosiye, banungurana ibitekerezo ku ngamba z’imikoranire iboneye hagati y’Urukiko rw’Ubujurire n’abavoka.
Muri iyi nama haganiwe no kuri gahunda y’ibikorwa by’Urukiko rw’Ubujurire, ibigomba kuba bikubiye mu myanzuro y’ubushinjacyaha n’ibigomba kuba biri muri dosiye, banungurana ibitekerezo ku ngamba z’imikoranire iboneye hagati y’Urukiko rw’Ubujurire n’abavoka.