Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yakiriye indahiro z'Abakomiseri ba NEC

Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yakiriye indahiro z’Abakomiseri umunani ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) barimo Perezida wa Visi Perezida b’iyo Komisiyo.

Mu ijambo rye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yabibukije ishingano zibategereje harimo gutegura amatora ari mu mucyo no mu bwisanzure himakazwa umuco wa demokarasi no gutoza Abanyarwanda uburere mboneragihugu ku matora. Kandi nk’uko ubu biteganywa n’itegeko, abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagiye kujya bakora mu buryo buhoraho bitandukanye n’uko byari bimeze.

Yabasabye kandi gukorera hamwe no kujya inama, aho bikenewe bakagisha inama nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abikangurira Abanyarwada. 

Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora barahiye ni aba bakurikira : Madamu Gasinzigwa Oda (Perezida), Bwana Habimana Kizito (Visi Perezida) n’Abakomiseri Madamu Nyiramadirida Fortunée, Madamu Mutimukeye Nicole, Madamu Umwali Carine, Bwana Semanywa Faustin, Madamu Uwera Kabanda Françoise na Madamu Mbabazi Judith. Read more : https://tinyurl.com/apzup5zk 

Back